Intekerezo
Ese nibaze cyangwa nibajije Nakibabaza ? Reka ntekerezako Ndi gutera indirimbo y' inzozii Gusa sinyiterana inzigo ahubwo Ndatekereza intimba inshengura. Shenge tuza ngaho māma humura Humeka ituze , tera ineza wikirize Ibihozo . oya wihunga hato udasanga Uhungabanye kwihugiraho sibyobyawe Ahubwo ihumure riguhumurize Nezerwa. Bacu nkumbuye Kandi bacu kumburwa Igicu cyavuzemo igicuku ; cyagicuro burya Cyacuraga intimba kuko intego z'inzozi Zanjye zatondagiwe n' umuhoro , ubuhiri Buhimba izabwo , isasu risanza byose. Gerenade iganza amahumbezi amahina Avuka iwanjye , icyago cyiraza nibaza cyane Icyaha cyinteye icyasha . ubupfubyi ubutangira Ubwo Ubwoba buza burya Rugira andinda Ubwomanzi intandaro ari ubwoko .mwarakoze... Kandi mwarakoze Nkotanyi mwakotanye Mutizigama ,muzigamira ubuzima bwanyu Twe twetwabayeho twigunze Aho gucibwa Muca inzira Ndumunyarwanda iba isonga Isoko ry' iterambere amahirwe nayaburi umwe. Ubutatu budatana buzira itonesha Kandi Erega ugihiga ubutwari muratabarana . Ntatabaro ribura intwari intwaza turatwaje Amashami yarashibutse imbabazi nizo twasanze Ariyo mbonera y'imbonerahamwe y' I Rwanda.
Poetry Books 50% Off
Bestselling collections from top poets
